Skip to main content

Umuryango ni iki

 umuryango ni itsinda ry'abantu bafitanye isano y'amaraso, ubukwe cyangwa uburere, bakabana cyangwa bagafatanya mu mibereho. Umuryango ugizwe n'ababyeyi n'abana, kandi ushobora no kwaguka ukabamo ba sekuru, ba nyirakuru, ba nyirarume, ba masenge n'abandi bavandimwe.

muryango ugira uruhare rukomeye mu:

Kurera no kwigisha abana indangagaciro.

Gutanga urukundo n'ubufasha.

Kurinda no kwita ku banyamuryango.

Guteza imbere imibereho myiza n'iterambere ry'abawugize.


Comments

Popular posts from this blog

Ubumenyi butagira umurimo ntibwubaka ejo hazaza

  Habayeho umusore witwaga NGANZA . Yarangije amashuri yisumbuye afite amanota meza, kandi umuryango we wari umwishimiye. Yizeraga ko agomba kubona akazi ko mu biro gusa. Iyo bamubwiraga gukora indi mirimo nko guhinga, ubworozi cyangwa ubucuruzi buto, yarabyanze, akavuga ati: "Narize, sinshobora gukora iyo mirimo. Hashize amezi menshi adafite akazi. Amafaranga yari yarazigamye arashira, atangira kubaho mu buzima bugoye. Umunsi umwe yahuye n'inshuti ye bari barangije hamwe. Iyo nshuti yo ntiyari yaricaye itegereje akazi; yari yaratangiye ubuhinzi bugezweho n'ubworozi, kandi yari amaze gutera imbere. NGANZA yabonye ko umurimo uwo ari wo wose ukorwa neza kandi mu budahemuka ufite agaciro. Yahinduye imyumvire, atangira umushinga muto wo Gucuruza amakara nibirayi ndetse noguhinga imboga no kuzicuruza. Buhoro buhoro yinjiza amafaranga, araguka, aza no guha akazi abandi. Isomo :  Kwiga ni ingenzi, ariko ntibigomba gutuma umuntu asuzugura umurimo. Umurimo unoze, n'iyo watangi...