Habayeho umusore witwaga NGANZA . Yarangije amashuri yisumbuye afite amanota meza, kandi umuryango we wari umwishimiye. Yizeraga ko agomba kubona akazi ko mu biro gusa. Iyo bamubwiraga gukora indi mirimo nko guhinga, ubworozi cyangwa ubucuruzi buto, yarabyanze, akavuga ati: "Narize, sinshobora gukora iyo mirimo. Hashize amezi menshi adafite akazi. Amafaranga yari yarazigamye arashira, atangira kubaho mu buzima bugoye. Umunsi umwe yahuye n'inshuti ye bari barangije hamwe. Iyo nshuti yo ntiyari yaricaye itegereje akazi; yari yaratangiye ubuhinzi bugezweho n'ubworozi, kandi yari amaze gutera imbere. NGANZA yabonye ko umurimo uwo ari wo wose ukorwa neza kandi mu budahemuka ufite agaciro. Yahinduye imyumvire, atangira umushinga muto wo Gucuruza amakara nibirayi ndetse noguhinga imboga no kuzicuruza. Buhoro buhoro yinjiza amafaranga, araguka, aza no guha akazi abandi. Isomo : Kwiga ni ingenzi, ariko ntibigomba gutuma umuntu asuzugura umurimo. Umurimo unoze, n'iyo watangi...
Urugo ni ahantu umuntu cyangwa umuryango uba, rukaba rugizwe n’inzu, ikibuga, ubusitani ndetse n’ibindi bikoresho bifasha ubuzima bwa buri munsi. Urugo rwiza ruba rufite isuku, umutekano, amahoro n’umwuka mwiza wo kubamo.